Ubushakashatsi bwagaragaje ko intangangabo zirimo kugabanuka

Ubushakashatsi bwagaragaje ko intangangabo zirimo kugabanuka

Umwe mu myanzuro y’ingenzi y’ubushakashatsi buheruka gutangazwa na Hebrew University y’i Yerusalemu muri Israel hamwe n’ishuri ry’ubuvuzi rya Mont Sinaï muri Amerika, ugaragaza ko  urugero rw’intanga abagabo basohora mu gihe barangije rwagabanutseho 51% mu myaka 50 ishize.  

 Abashakashatsi barapimye basanga mu myaka ya 1970, abagabo bari bafite ikigereranyo cy’utunyangingo miliyoni 101, two kurema muri mililitiro imwe y’intanga. Uwo mubare vuba aha waramanutse ugera kuri miliyoni 49. Uretse ubwinshi, imibare yerekana ko n’ireme ry’intanga z’abagabo ryaguye, ijanisha ry’utunyangingo twazo tubasha gukomeza tukagera ku ntanga ngore ryaragabanutse cyane mu myaka  ishize.  

Moacir Rafael Radaelli umuhanga mu ndwara z’urwungano rw’inkari wo muri Brazil ,Ati: “Icyo tubona gikomeye cyane ni ugutakaza ubushobozi bwo kugenda kw’intanga ngabo. Ubwo bushobozi iyo ntabwo, ubwo gutera inda buragabanuka.” 

Ukwiyongera kw’ibi birimo kuba ni ikimenyetso kiburira ku bahanga mu by’ubuzima .  

Eduardo Miranda ukuriye agashami k’ubuzima  bw’imyororokere ku bagabo mu ihuriro ry’abaganga b’urwungano rw’inkari, ati: “Ni ikintu gihangayikishije, kuko tubona ko bigenda byiyongera kandi ntituzi neza igihe bizahagarara.” 

 Muri iyi myaka ya vuba, urugero abagabo batakazamo intanga rwariyongereye. Ku bwa buriya bushakashatsi bwakorewe muri Israel no muri Amerika, hagati ya 1970 na 1990 urugero rw’intangangabo rwagabanukagaho 1,16% ku mwaka. Ariko kuva muri 2000, uko kugabanuka kwageze kuri 2,64%. Mu yandi magambo, byikubye kabiri.  

 Kandi ni ikintu kiri hose ku isi: Abahanga muri siyanse babonye kugabanuka kw’intangangabo ku migabane yose, nubwo iyo mibare iri hejuru kurushaho Iburayi, Africa, Amerika yo hagati, na Amerika y’Epfo.   

 Ivomo: BBC