Nyaruguru: Umupolisi yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi 4

Nyaruguru: Umupolisi yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi 4

Umupolisi ukorera mu Murenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru yarashe umugore ufite uruhinja rw’amezi ane, abo mu muryango we bavuga ko bakeneye ubutabera, n’uburyo bwo kwita kuri uwo mwana yasize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE uko byagenze.

Yavuze ko taliki 03 Gashyantare 2023 abapolisi bo kuri Sitasiyo y’Umurenge wa Ngera bahawe amakuru ko hari umuturage witwa Sibomana Jean Paul w’Imyaka 23 y’amavuko, ucuruza inzoga zo mu bwoko bw’ibikwangari zitemewe.

CIP Habiyaremye avuga ko Polisi ikimara kumva iyo nkuru yihutiye kujyayo kugira ngo imufate.

Avuga ko bahageze uwo mugabo hamwe n’agatsiko bari kumwe bashatse kubarwanya, babatera amabuye no kubambura imbunda.

Umwe muri abo ba Polisi ngo yarashe umuturage witwa Yankurije Espérance w’imyaka 19 y’amavuko ahita yitaba Imana.

Abaturage barasaba ubutabera…

Uwizeyimana Claire, wo mu Mudugudu wa Nyamirama, muri uriya murenge wa Ngera, avuga ko uwarashwe ari mubyara we, naho uwakomeretse ngo ni uwo kwa Sewabo.

Aganira na channel ya YouTube, BIG WORLD MEDIA TV yavuze ko intandaro y’imvururu ari amafaranga 10,000 yasabwaga uriya musore bavuga ko yacuruzaga inzoga zitemewe, kuko yayimye ubuyobozi.

Ibyo ngo byabaye hari Komite y’Umudugudu, n’Umuyobozi w’Umurenge. Icyo gihe ngo hari abaturage bahuruye, bashaka kumenya icyo izo nzego zikorera uwo musore, nibwo ngo umupolisi yarashe mu bantu, isasu rifata uriya mugore wapfuye.

Nyuma ngo abaturage baje kugaruka, umupolisi yongera kurasa isasu rifata uwitwa Tuyizere Elizabeth, akomereka akaboko no mu gatuza.

Uyu muturage Uwizeyimana avuga ko abayobozi bababwiye ko bazabaha inka yo gukamirwa uwo mwana.

Ati “Turagira ngo baturenganure, batubwire n’ukuntu uwo mwana azabaho, bakurikirane n’umuryango usigaranye uwo mwana barebe icyo bawufasha, banakurikirane abo bayobozi bari bahari.”

Uyu muturage avuga ko uwo Sibomana bari bagiye gusaka, yaje gutorokana amapingu ati “ntabwo tuzi niba na we baramurashe”.

Undi muturage avuga ko kuva ku wa Gatanu, biriya byaba abayobozi basaba abaturage guceceka. Ati “Tuvuge ko baduha iyo nka ikamukamirwa ariko umwana azaba Umunyarwanda nk’abandi, azakenera kwiga, ….nayo mata bavuze, iyo nka ntirurayibona nitwe tugura amata ku muturanyi ufite inka. Icyo dushaka ni ukugira ngo baturenganure, baduhe impozamarira yo kwita kuri uwo mwana.”

Tuyizere na we warashwe, na we ngo avuzwa n’umubyeyi we, ngo nta cyo ubuyobozi bubafasha.

Byari biteganyijwe ko uriya mugore wapfuye ashyingurwa none ku wa Mbere.

Umuvugizi wa Polisi yabwiye iriya channel ko iperereza ririmo gukorwa na Polisi ifatanyije na RIB, bityo akavuga ko bazategereza icyo rizagaragaza, umuryango we uzafashwa hagendewe ku by’amategeko ateganya.

src Umuseke